Itangazo rya REWU risaba abakoresha kubahiriza Uburenganzira bw’Abakora mu bucukuzi bwa mine na Kariyeri

SENDIKA Y’ABAKOZI BO MU BUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO NA KARIYERI MU RWANDA REWU (Rwanda Extractive Industry Workers Union) IRIBUTSA ABAKORESHA GUHA ABAKOZI BABO AMASEZERANO Y’AKAZI ATARI AYO KUBIKIZA


Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 04 Ukuboza 2020, twizihizaho umunsi mpuzamahanga w’umucukuzi, wijihijwe mu gihugu cyacu hari byinshi twishimira  bimaze kugerwaho biteza imbere uyu mwuga, tukaba dushimira ikigo gishinzwe  Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gaze na peteroli mu Rwanda (RMB) uruhare rukomeye gikomeje kubigiramo.


Kongerera ubumenyi abakora mu bucukuzi no gukoresha ibikoresho bigezweho ni ipfundo ryo kongera umusaruro ukomoka mu bucukuzi, inyungu zibonetse zikagera k’umukoresha no k’umukozi.


 Sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bwa mine na kariyeri (REWU) irashimira Leta y’u Rwanda uko ikomeje gushakira abakozi ibiteza imbere umwuga wabo, ariko haracyari ibibazo by’abakozi bitarabonerwa ibisubizo


Sendika REWU ikaba isaba ubuyobozi bw’igihugu ko bwasaba  abakoresha bakabikemura, kuko ibyinshi muri byo nta kindi bisabye uretse ubushake gusa.


Muri ibyo bibazo bihari twavuga:


1. Kuba abakozi benshi bakora mu bucukuzi nta masezerano y’umurimo bagira, bikabagiraho ingaruka zo kubaho nta cyizere cyo gukomeza gukora kuko buri munsi baba baziko basezererwa mu kazi .

Kuri iki kibazo, hari abakoresha batanga amasezerano ya nyirarureshwa y’igihe gito, nyamara ugasanga umukozi amaze mu kigo imyaka 3 cyangwa kurenza, bene aya ntacyo amarira umukozi kuko na banki ntiziyashingiraho mu kuguriza umukozi ushaka inguzanyo.


2. Kuba bimwe na bimwe mu bigo by’ubucukuzi bidashyira abakozi mu bwiteganyirize bw’izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi;


3. Kuba abakozi benshi bagihemberwa mu ntoki aho kubahemba binyuze mu bigo by’imari;


4. Kuba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakigaragaramo abakozi bakora ariko umurimo bakoze ntibawuhemberwe, hitwajwe ko batabonye amabuye y’agaciro kandi baba biriwe mu ndani bacukura. Ibi bikaba bigira ingaruka ku miryango yabo cyane cyane bikaba byatuma ku babyaye abana  hari bamwe mu bana babo bahura n’ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi;


5. Kuba hakigaragara impanuka zihitana ubuzima bw’abakozi bo mu bucukuzi, rimwe na rimwe ziterwa n’uko abakozi badahugurwa ku by’ubuzima n’umutekano wabo mu kazi;


6. Kuba abakozi birukanwa binyuranije n’amategeko agenga umurimo, bikiyongera ku kuba umukozi aba amaze igihe akorera ubuntu kuko ataragera ku mabuye noneho yayageraho akirukanwa atayasaruye ngo ayahemberwe, ibyo bigaca intege abasigaye mu kazi;


7. Kuba abakozi badakorerwa isuzuma ry’uko ubuzima bwabo buhagaze (medical checkup), cyane cyane ibirebana n’inzira z’ubuhumekero,  kuko bamwe mu bakozi iyo hashize igihe bari cyangwa baravuye mu kazi bataka indwara z’ubuhumekero bikagorana kumenya aho byatangiriye kubera kudasuzumirwa ku gihe;


8. Kuba abakozi bize iby’ubucukuzi bakorera mu bigo bimwe na bimwe bahembwa umushahara w’intica ntikize, ahandi ntibahabwe umwanya wo gukoresha ubumenyi bwabo bahabwa inshingano zitajyanye n’ubumenyi bafite, bamwe bikabaviramo kureka akazi kuko baba babona ntacyo kazabagezaho;


9. Kuba hari abana bakoreshwa imirimo ibujijwe bakigaragara mu birombe bya za kariyeri, bibagiraho ingaruka zo guta ishuri, bikaba byaviramo abangavu gusambanywa.

Icyo sendika y’abakozi bo mu bucukuzi REWU isaba:


1. Irasaba inzego z’ubuyobozi kugira uruhare mu gusaba abakoresha gukemura ibibazo byavuzwe haruguru;


2. Irasaba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ko ikwiye gushyiraho umushahara fatizo ukwiye guhembwa abakozi bo mu bucukuzi, kugirango ikibazo cy’abakorera ubuntu kirangizwe burundu;


3. Irasaba ko Ubumenyi bwigishwa mu mashuri burebana n’ubucukuzi bwahuzwa n’ubumenyi abakoresha bo mu bucukuzi mu Rwanda bakeneye;


4. Irashishikariza Abakozi bo mu bucukuzi gukomeza gukora cyane bakunze umurimo wabo, kugirango umusaruro w’ibigo bakoramo urusheho kwiyongera kuko bituma abakoresha babo babasha kubazamurira imishahara bitagoranye;


5. Irashishikariza abakozi bo mu bucukuzi basigaye bataraba abanyamuryango ba sendika yabo REWU ko bakwihutira kuyijyamo kugirango ubuvugizi, imibereho myiza n’iterambere byabo burusheho kugenda byiyongera.

Murakoze.
Umunyamabanga Mukuru

Eng. Mutsindashyaka Andre

COMMENTS

  • Nukuri murakoze REWU kutuvuganira kuko twaragowe tumeze nkaho tutari abakozi nyamara nako tubatutagize

  • Ukoze hasi unyibutsa ibuye. Ubundibwo hakwiye umushahara fatizo uretse no mubacukuzi nahandi bibe iko

  • Daniel HAKUZWEYEZU December 4, 2020 At 10:14 am

    Murakoze cyane ! Ibi bintu rwose abayobozi na banyiri ibirombe bagomba kubyubahiriza kuko bitudindira ireme ry’ubucukuzi .

    Bigasiga nigihugu isura itari nziza kandi igihugu cyacu kizwoho kugendera kumategeko bravo!

    • Daniel HAKUZWEYEZU December 4, 2020 At 10:16 am

      Murakoze cyane ! Ibi bintu rwose abayobozi na banyiri ibirombe bagomba kubyubahiriza kuko bitudindiriza ireme ry’ubucukuzi .

      Bigasiga nigihugu cyacu isura itari nziza kandi igihugu cyacu kizwiho kugendera kumategeko bravo!

  • Daniel HAKUZWEYEZU December 4, 2020 At 2:29 pm

    Abayobozi Bacu nanjye nabashimiye my comment is there, so ndashaka kubabwirako ibyiza dufite murwanda ntahandi biba ,mushimire ibyo twagezeho aho leta yacu igira uruhari rwo gushyigikira amasydicats.
    Ni ikintu gishimishije cyane rwose, iyo tubivuze ibindi bihugu birumirwa bikibaza niba bazagera kubyo twagezeho (congratulations to our trade unions and our Government to incorporate the human rights approach ).

  • Please Post Your Comments & Reviews

    Your email address will not be published. Required fields are marked *