DUHUGURANE KU MATEGEKO: ITEGEKO N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri

Spread the love

Ingingo ya 52: Kutishyura amafaranga asabwa, umutekano n’ubwishingizi by’abakozi no kwangira ubuyobozi kugera ahakorerwa imirimo

Umuntu wese ukora kimwe muri ibi bikurikira mu gushakisha, gucukura, gutunganya, gucuruza amabuye y’agaciro no gucukura kariyeri:

1 º kutishyura amafaranga asabwa hashingiwe ku biteganywa n’iri tegeko;

2 º kwangira umukozi ubifitiye ububasha cyangwa umuyobozi ubifitiye ububasha kugera ahakorerwa ibikorwa byo gushakashaka, gucukura, gucuruza no gutunganya amabuye y’agaciro cyangwa ahakorerwa ubucukuzi bwa kariyeri.;

3 º kudakurikiza ibipimo bijyanye n’ubuzima n’umutekano mu bushakashatsi, gutunganya, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri;

 4 º kudaha abakozi ubwishingizi;

5 º kudahemba abakozi mu buryo buteganywa n’amategeko abigenga;

6 º kudaha abakozi ibikoresho bya ngombwa bijyanye n’ubwirinzi mu byerekeye ubushakashatsi, gutunganya, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri;

Aba akoze ikosa, ahanishwa guhagarikirwa uruhushya by’agateganyo.

 Mbere yo guhagarika uruhushya by’agateganyo, umuyobozi ubifitiye ububasha agomba guha integuza y’iminsi itarenze mirongo itatu (30) uwahawe uruhushya, kugira ngo akosore ibyo atubahirije.

Ibi byerekeye Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wabisanga HANO

Please Post Your Comments & Reviews

Your email address will not be published.