Ubutumwa bwa Sendika y’Abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda (REWU) bujyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo

2021 ni umwaka wa kabiri isi yose ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, kikaba cyaragize ingaruka no ku birebana n’umurimo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda, aho hari abakozi batakaje imirimo yabo bitewe n’uko icyorezo cya covid-19 cyatumye ibiciro ku isoko mpuzamahanga bimanuka cyane.

Hari naho byigeze kugera aho nta n’abayaguraga kubera inganda zitunganya ibiyakomokaho zari zarahagaze.

Ibyo byagize ingaruka z’ubukungu ku bakoresha, ishoramari ryabo rirahungabana, birumvikana abakozi nabo byabagizeho ingaruka zirimo no gutakaza imirimo kuri bamwe.

Mu mpera z’umwaka wa 2019 mbere y’uko icyorezo cya covid-19 kiza, hashingiwe ku mibare yatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), abakozi bakoraga mu bucukuzi bari bamaze kugera ku 71,205 bavuye ku bakozi 47,725 babukoragamo mu mwaka wa 2017.

Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, mu mwaka wa 2020 habayeho igabanuka ry’abakozi ringana na 19%,  kuko abakozi bari mu bucukuzi bari 57,379 (abagabo 50,842 naho abagore bakaba 6,437 bangana na 11%)

Sendika REWU ikaba ishimira byimazeyo ubuyobozi bw’igihugu uko bwazirikanye urwego rw’ubucukuzi muri iki gihe cyo guhangana no gukumira ikwirakwira rya covid-19, imirimo yo muri uyu mwuga ikaba yarabashije gukomeza hakurikizwa amabwiriza yashyizweho yo kwirinda covid-19; ndetse n’abakozi muri uyu mwaka wa 2021 bakaba bakomeje kwiyongera. Hari icyizere ko umwaka wa 2021 ushobora kurangira bamaze kugera ku 100,000.

Mu guteza imbere imibereho myiza y’abakora mu bucukuzi, REWU muri uyu mwaka ku bufatanye n’uruganda rwa Rwandafoam muri gahunda ya sendika yitwa RYAMA NEZA MUCUKUZI, imiryango y’abacukuzi 527 yagejejweho amagodora (matelas) afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30,838,538.

Mu kurengera aburenganzira bw’abakozi, REWU muri uyu mwaka yagiranye ibiganiro n’abakoresha banyuranye hagenda hafatwa ingamba zatumye abakozi n’abakoresha babo bagira ubwumvikane bwo guhangana n’ingaruka zatewe n’ihungabana ry’ubukungu bw’ibigo kugirango umusaruro wongere uzamuke;

REWU ikomeje gahunda yiyemeje ifatanya n’inzego zitandukanye yo gushishikariza abakozi gukora mu buryo bwa kinyamwuga, bakava mu buryo bw’ubucukuzi bwa gakondo.

Nk’uko insangamatsiko y’uyu mwaka ibivuga iti DUTEZE IMBERE UMURIMO, ISOKO YO KUZAHURA UBUKUNGU NO KWIHUTISHA ITERAMBERE, sendika REWU isanga guteza imbere umurimo hagati y’abakozi, abakoresha na leta ari byo soko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere, bityo:

  • REWU irasaba abakozi kuba umusemburo w’impinduka zigamije kongera umusaruro w’ibigo bakoramo, kuko umusaruro w’ibigo nuzamuka nabyo bizabasha kubona uko bibazamurira ibihembo bahabwa, bakagera ku mibereho myiza n’iterambere rirambye;
  • REWU irashishikariza  abakozi kurushaho kugira umuco wo kwizigamira, bitabira cyane cyane kwizigamira muri gahunda y’EJO HEZA;
  • REWU irasaba abakoresha n’abakozi guteza imbere umuco wo kugirana ibiganiro rusange hagati yabo, kuko muri ibyo biganiro inzego zombi zibasha gufatira hamwe ingamba zo kuzahura ubukungu bwabyo hamwe n’imibereho myiza y’abakozi, hakanakemurwa ibibazo by’umurimo biba byagaragaye mu kigo;
  • REWU irasaba abakoresha guha abakozi amasezerano y’akazi, abatarashyirwa mu bwishingizi bw’izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi nabo abakoresha babo bakabibakorera, kuko ari uburenganzira bw’abakozi buba butubahirizwa;
  • REWU irasaba ko abakozi bakora mu bucukuzi bakoroherezwa bakagabanyirizwa imyaka bagiraho muri pensiyo, ikava ku myaka 60 ikaba imyaka 55 bitewe n’imiterere y’akazi k’ingufu bakora;
  • REWU irasaba MIFOTRA ko ishyirwaho ry’umushahara muto ryakwihutishwa ukajyaho, kuko kuba utariho bifite ingaruka ku bakora mu bucukuzi aho hari bamwe bakora ntibagire icyo bahembwa kuko batageze ku mabuye y’agaciro, mu gihe nyamara baba biriwe mu kirombe bakora bashaka inzira zibageza kuri uwo musaruro. Icyo gihembo umukozi akajya agihabwa mu gihe uwo musaruro utabonetse; yawugeraho n’ubundi akabarirwa bitewe n’igihembo yumvikanyeho n’umukoresha nk’uko bisanzwe. Ibi bizatuma imiryango y’abakora mu bucukuzi irushaho kuzamura urwego rw’imibereho myiza no kugera ku bukungu; 
  • REWU irasaba Leta ko hashyirwaho ikigega cyunganira abashorimari mu bucukuzi (mining fund) kuko bizabafasha kugura ibikoresho bigezweho byo mu bucukuzi, bizatume umusaruro wiyongera, bityo bizabasha kugira uruhare mu rwego rwo kuzahura ubukungu cyane cyane ko amabuye y’agaciro ari mu bizanira amadevize menshi igihugu cyacu, bikaba bikwiye ko ababukoramo batekerezwaho by’umwihariko, bakongererwa ubufasha;

Sendika REWU ikaba yifatanije n’abandi mu rugamba rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya Covid-19, inashishikariza abakozi gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda covid-19.

Mugire umunsi mukuru mwiza w’Umurimo.

COMMENTS

  • Murakoze cyane!

  • Rwose REWU turabakunda cyane. Mutugezaho amakuruneza ku bibazo by’abacukuzi. Mukomerezaho rwose mutuvuganire dukomeze guteza imbere uyu mwuga w’Ubucukuzi

  • Please Post Your Comments & Reviews

    Your email address will not be published. Required fields are marked *