Sendika y’Abakora mu bucukuzi bwa mine na Kariyeri (REWU) irongera gusaba abakozi n’abakoresha mu bucukuzi kurushaho kwirinda COVID 19, kuko yongeye kwiyongera mu gihugu bityo bikaba ari ngombwa kurushaho kwirinda no gukumira icyo cyorezo.
Nk’uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha abivuga, bimwe mu bisabwa abakozi n’abakoresha mu birombe bya mine na kariyeri kimwe n’ahatunganyirizwa umusaruro harimo gupima umuriro abakozi bose mbere yo gutangira akazi, gukaraba neza hifashishijwe isabune n’amazi meza, kwamba agapfukamunwa n’amazuru kabugenewe igihe cyose umuntu ari kumwe n’abandi, kubahiriza amasaha yo kugera mu rugo nimugoroba.
Abakoresha n’abakozi baributswa kandi ko igihe haba habonetse Uwanduye cyangwa ugaragaweho ibimenyetso bya COVID 19, bakwihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zibegereye kugirango akurikiranwe by’umwihariko.
REWU irongera gusaba abakoresha n’abakora mu birombe bya mine na Kariyeri gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’Inzego za Leta hagamijwe gukumira icyorezo cya COVID 19.
REWU ikomeje gusaba kandi buri wese ko akomeza kugira uruhare mu kurwanya isambanywa rikorerwa abana hamwe no kubakoresha imirimo ibujijwe. Ubibonye yamenyesha inzego zimwegereye, cyangwa agahamagara kuri tel:
Police
112
3512
ONE STOP CENTRE
3029
RIB
116
RDF
3945,
NPPA, (Parike),
3935
World Vision Rwanda
7272
Twese hamwe dufatanyije, COVID 19 TUZAYITSINDA
*TWISUNGANE TWESE HAMWE NIBWO TUZATSINDA!*