SENDIKA Y’ABAKOZI BO MU BUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO NA ZA KARIYERI MU RWANDA ( REWU ) IRASHISHIKARIZA ABAKORESHA GUKORA AMASEZERANO RUSANGE NA SENDIKA MU RWEGO RWO KWISHAKAMO IGISUBIZO CY’UMUSHAHARA MUTO, MU GIHE UGITEGEREJWE.
Ishingiye ku ijambo Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rwagennye ku munsi w’umurimo 2022, sendika REWU ikaba irubereye umunyamuryango;
Bakoresha, bakozi bagenzi bacu namwe bafatanyabikorwa mwese, turabifuriza umunsi mukuru mwiza w’umurimo wizihizwa ku isi hose buri taliki ya 01 Gicurasi ya buri mwaka, aho Leta, abakoresha n’abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere umurimo n’uburenganzira bw’abakozi, bagasuzuma ibibazo byagaragaye mu bihe bishize, bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunozwa no gutezwa imbere.
Ni umunsi twizihiza tuzirikana Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aho abakozi bagenzi bacu bazizijwe uko bavutse, tukaba tugomba guhora duharanira ko bitazongera kuba ukundi kandi ikivi basize tugaharanira kucyusa.
Italiki ya 01 Gicurasi ni umunsi utwibutsa uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, n’abandi bagikomeza kuzira guhagararira no kuvuganira bagenzi babo, guhohoterwa ndetse bamwe bakanirukananwa mu kazi hirengagijwe amategeko abarengera.
Hashize igihe tudashobora kwizihiza umunsi w’umurimo nk’uko byari bikwiye bitewe n’icyorezo cya COVID 19. N’ubwo icyo cyorezo cyagabanije ubukana, ntabwo ari igihe cyo kwirara no kudamarara, ahubwo turasaba abakozi bose gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda nk’uko inzego zibifite mu nshingano zibidushishikariza, kugirango tugihashye burundu.
Tuboneyeho gushimira Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa ku mbaraga, ubwitange n’ubushishozi bakoranye mu gushyiraho ingamba nyazo kandi mu gihe gikwiye harimo no kugeza umubare munini w’inkingo ku baturarwanda benshi bashoboka batibagiwe n’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, dusaba abakozi bagenzi bacu gushishikariza abaturanyi mu kwikingiza inkingo zose kubatarabikora.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ‘’ AHAZAZA H’UMURIMO INTEGO DUHURIYEHO’’, nta terambere ryagerwaho hatabayeho ubufatanye burambye mu gutegura neza uko umurimo ukorwa n’uko watanga umusaruro buri wese abigizemo uruhare.
Twizihije uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo mu gihe hakiri ibibazo bijyanye n’umushahara mutoya w’abakozi muri rusange kubera umushahara fatizo utarashyirwaho bikagira ingaruka zikomeye ku bakozi bahemberwa k’umusaruro.
By’umwihariko sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda (REWU):
- Irashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ibimaze gukorwa mu rwego rw’ubucukuzi mu guteza imbere ubucukuzi bwa kinyamwuga no kurinda impanuka zo mu kazi zikomeretsa abakozi hakaba n’igihe umukozi abuze ubuzima bwe;
- Irashimira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bwa Mine, Petrole na Gaz (RMB), abakoresha n’abafatanyabikorwa kuba baratangiye guteza imbere ibikorwa binyuranye birimo gushyira ibigo mbonezamikurire (ECDs) mu bigo by’ubukozi, kugirango abagore bitabire umwuga w’ubucukuzi kandi n’uburenganzira bw’abana bwuharizwe;
- Irashimira ibimaze kugerwaho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu kurwanya imirimo ibujijwe ikoreshwa abana;
- Bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko aho abakozi bahahira, sendika REWU irasaba abakoresha ko bakongera umushahara w’abakozi, hamwe n’igihembo gihabwa abacukuzi ku kilo (kg), kugirango babashe guhaha no kubona iby’ingenzi bakenera mu miryango yabo;
- Ikomeje gukangurira abakoresha bo mu bucukuzi ko mu gihe hagitegerejwe ishyirwaho ry’umushahara muto, ibiganiro rusange hagati yabo na sendika byarushaho gushyirwa imbere mu kwishakamo igisubizo cyakemura ikibazo cy’abakozi batagira igihembo bahabwa iyo batabonye amabuye y’agaciro; bityo, amasezerano rusange inzego zombi zizumvikanaho akagena igihembo abakora mu bucukuzi bajya bahembwa, bikanagira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo byo mu miryango yabo;
- Ikomeje gusaba abakoresha bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri ko baha abakozi babo amasezerano y’umurimo yanditse, bagateganyirizwa izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi, bakanahemberwa kuri konti za bank aho guhemberwa mu ntoki. Ubu burenganzira bukwiye guhabwa abakozi bo mu bucukuzi, aho gukorerwa bacye muri bo nk’uko bihagaze ubu;
- Irasaba abakoresha bamwe bagaragarwaho no guhohotera abakozi babirukana mu buryo bunyuranije n’amategeko ko babihagarika, bakajya bakurikiza ibiteganywa n’itegeko ry’umurimo, cyane cyane bagateza imbere umuco mwiza w’ibiganiro mu kigo kuko ariwo ukemura ibibazo neza;
- Irasaba abakoresha kugenera amahugurwa yo mu rwego rw’akazi abakozi babo, kuko byongerera umukozi ubushobozi nawe akarushaho gutanga umusaruro ikigo kimwifuzaho, bityo bikagira n’uruhare rukomeye mu hazaza h’umurimo nk’Intego duhuriyeho.
Tubifurije kugira umunsi mukuru mwiza w’umurimo.
Mugire amahoro.
Sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
na kariyeri mu Rwanda (REWU)
COMMENT
Murakoze cyane kubw’ubu butumwa bwiza!
Twese hamwe dufatanyije tuzatsinda!