Kugabanya amasaha y’akazi, ikiruhuko cy’abagabo… Impinduka mu itegeko ry’umurimo mu Rwanda

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu tariki 8 Werurwe, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko urimo impinduka zo kugabanya amasaha y’akazi, kubuza umukoresha gusesa amasezerano y’umurimo w’umugore kubera gutwita ndetse n’Ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo.

Itegeko ryo mu 2018 riteganya ko amasaha y’akazi mu cyumweru ari 45, ariko itegeko rishya ryayagabanyije ashyirwa kuri 40 mu cyumweru.

Kugabanya amasaha y’akazi byaturutse ku kuba mu isesengura ryakozwe, byaragaragaye ko gukora amasaha menshi bigira ingaruka zitari nziza ku muryango, kuko ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwita ku burere n’uburezi bw’abana.

Indi mpamvu ni uko bituma n’abakozi badatanga umusaruro nk’uko bikwiriye, kubera umunaniro uturuka mu gukora amasaha menshi.

Ibi bigendanye no kuba ku wa 11 Ugushyingo 2022, Inama y’abaminisitiri yaremeje ihindurwa ry’amasaha y’akazi akava ku masaha 45 akagera kuri 40 mu cyumweru. Mu nzego zimwe na zimwe, akazi gatangira saa tatu za mu gitondo, amashuri agatangira saa mbili n’igice.

Izi mpinduka kandi zishingiye ku masezerano mpuzamahanga y’umurimo, nk’avuga ko amasaha y’akazi atagomba kurenga umunani ku munsi, ni ukuvuga 40 mu cyumweru.

Izi ngingo z’amasaha y’akazi zatangiye gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2023. Iri tegeko kandi ryahinduwe mu kurengera umugore utwite, mu gihe ari mu kazi.

Muri uyu mushinga w’itegeko hashyizwemo ingingo ivuga ku kurengera umurimo w’umugore utwite, kugira ngo amasezerano y’akazi adaseswa kubera gutwita.

Amategeko ariho afite icyuho kubera ko adateganya uku kurindwa. Kubera iyo mpamvu, byateganyijwe ko “umukoresha abujijwe gusesa amasezerano y’umurimo y’umugore kubera ko atwite”.

Ikindi gishya iri tegeko ryashyizeho ni ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo. Iri tegeko ryateganyije ko ikiruhuko cyo kubyara ku mugore n’icyo kubyara ku mugabo bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Riteganya kandi ubwoko bw’ibiruhuko umukozi yemerewe ari byo; ikiruhuko cy’umwaka, ikiruhuko cyo kubyara ku mugore, icyo kubyara ku mugabo, icy’uburwayi, icy’ingoboka ndetse n’uruhushya.

Itegeko ryakiranywe yombi

Mu kiganiro na IGIHE, Umwali ukorera kimwe mu bigo byo mu Karere ka Rubavu, yavuze ko ingingo yo kurengera umurimo w’umugore utwite ari nziza kuko hari aho bakoresha abakobwa, bashaka abagabo bakabasezerera kubera ko bagiye gutwita.

Ati “Urugero nko mu kazi twakoraga ndi umukobwa, uwashakaga umugabo wese ubukwe bwabaga yaramaze gusezererwa kubera ko abakoresha bumva ko ugiye gutwita ntukomeze gukora uko bikwiye”.

Yasabye ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse mu bikorera, kuko ahenshi izi mpinduka mu itegeko ry’umurimo zitazubahirizwa

Ati “Hakwiye ubugenzuzi mu nzego z’abikorera bakareba niba bazubahiriza izi mpinduka mu itegeko ry’umurimo, kuko n’iryari risanzwe hari abataryubahiriza”.

Habimana Jean de Dieu wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yabwiye IGIHE ko ikiruhuko cyo kubyara ku bagabo cyari gikwiye cyane.

Ati “Hari ubwo umugore abyara ntibigende neza, guhuza inshingano zo kumwitaho n’iz’akazi bikagorana, ugasanga yaba akazi karapfuye, no kwita ku mubyeyi ntibigenze neza”.

Umusaruro ushobora kwiyongera

Umunyamabanga Mukuru wa REWU, sendika ikorera ubuvugizi abakozi bo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Eng. André Mutsindashyaka, yabwiye IGIHE ko iri tegeko rishobora gutuma abakozi batanga umusaruro mwinshi.

Yavuze ko kuba amasaha yabaye 40 avuye kuri 45, ari ibyo kwishimirwa kuko abakozi bazarushaho gukora babyishimiye.

Ati “Igifite umumaro ni ugukora umurimo ubyishimiye kuruta amasaha menshi wamara mu kazi, wananiwe, utagitanga umusaruro”.

Ashimangira ko ibi bizanafasha abakozi kubona umwanya wo kuganira n’imiryango yabo, by’umwihariko bakagira umwanya wo kwita ku mibereho y’abana.

Eng. Mutsindashyaka avuga ko ku kijyanye no kurinda gusesa amasezerano y’umugore utwite, ari igisubizo cyari gikenewe cyane.

Ati “Ni ikibazo dukunda guhura nacyo aho iyo bamwe mu bakoresha babonaga ibimenyetso by’uko umugore atwite, bamusezereraga mu kazi bitwaje ko umusaruro atanga ugabanuka, ko mu gihe azaba yabyaye azahembwa adakora; byakubitiraho n’uko hamwe umukozi ahembwa bitewe n’umusaruro yabonye, ubwo bigahita bituma imibereho ye, uwo atwite hamwe n’umuryango atunze imibereho yabo iba mibi”.

REWU isanga kuba umugabo azagenerwa ikiruhuko cyo kubyara ari iby’agaciro gakomeye, kuko bizatuma umugabo abasha kwita ku mubyeyi hamwe n’umwana.

Ku rundi ruhande, ikomeje gusaba ko mu mpinduka zikorwa mu murimo, hakemurwa n’ikibazo cy’ishyirwaho ry’umushahara muto umaze imyaka isaga 40 utavugururwa, aho wari ku mafaranga 100 Frw ku munsi n’uyu munsi bikaba bitarahinduka.

Bijyanye n’uko ibiciro bihagaze ku isoko, uyu mushahara fatizo na wo ukeneye kuvugururwa kugira ngo abakozi n’abakoresha bagire aho bahera mu kumvikana ku gihembo, birusheho kongera umusaruro.

IVOMO: IGIHE

Please Post Your Comments & Reviews

Your email address will not be published. Required fields are marked *